Iran yagabye ibitero
ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo
muri Iraq no muri Jordan (Jordanie), nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta muri Iran hamwe n’ingabo za Jordan, nyuma yuko ingabo z’Amerika ku wa kabiri zisubukuye
ibitero kuri Iran.
Umuryango utabara
imbabare wa Croissant-Rouge, ishami ryawo ryo muri
Iran, wavuze ko igitero cya misile cy’Amerika cyishe abantu bane, barimo umwana,
ubwo ibisigazwa by’ibyuma bivuye kuri misile byituraga ku rugo rwari ruri
kuberamo ibirori by’ubukwe i Sirik
mu majyepfo ya Iran.
Wongeyeho ko abantu barenga 50 bakomeretse.
Bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika
(CENTCOM) byavuze ko ibyo bitero bikurikiye
“ibitero biherutse kugeragezwa” n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran (IRGC) ku
mato y’ubucuruzi mu Muhora wa Hormuz.
Umutwe wa IRGC wavuze
ko Amerika “izicuza” ibyo bitero. Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, uwo mutwe
wari wamaze kohereza urukurikirane rwa misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ ku
kigo cy’abasirikare b’aba ‘Marine’ (barwanira mu mazi no ku butaka) cy’i Aqaba
muri Jordan, mu kwihorera kuri icyo gitero cy’Amerika cy’i Sirik, nkuko
bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran bigenzurwa na leta mu buryo
bw’igice.
Ingabo za Jordan
zavuze ko zasamye misile ‘ballistic’ 13, 10 muri zo zikaba zashenywe, mu gihe
eshatu zaguye mu duce twitaruye. Nta bantu bishwe cyangwa bakomerekejwe n'icyo gitero cya Iran.
Mu yandi makuru,
ingabo za Kuwait (Koweït) zavuze ko ubwirinzi bwazo bw’ikirere bwari burimo
gusubiza ku bitero bya misile bya Iran mu gitondo cyo ku wa gatatu.
Ibiturika byinshi
byanatangajwe muri Bahrain nyuma y’ibitero bya Iran, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru
bya leta ya Iran.
Ubwo ibitero by’Amerika
byatangazwaga ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, Perezida w’Amerika
Donald Trump yaburiye ko Iran izakubitwa nanone "cyane kandi ku kigero cyo hejuru cyane" niramuka yihoreye.
Iki gitero gikurikiye ibitero by’Amerika kuri Iran, bya mbere bizwi by'Amerika guhera mu mpera ya Nyakanga (7) uyu mwaka, yagabye mbere yaho muri iki cyumweru, ubwo
ingabo zayo zarasaga ku ntwaro ebyiri zohereza rokete ziri ku kirwa
cya Larak mu Muhora wa Hormuz.
Icyo gihe, Iran yihoreye irasa misile ku bibuga by’indege
bya gisirikare by’Amerika muri Jordan ndetse yohereza indege nto y’intambara
itajyamo umupilote (drone) kuri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.