Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kugerageza amahirwe yawe: Imyumvire mishya yâibyiza ikunzwe kuri TikTok
Urumva ufite amahirwe? Ibihumbi byâabakobwa bo âbarayafiteâ ndetse ushobora kuba umaze iminsi ubabona kuri timeline ya TikTok yawe.
Uku niko bimeze: Kwibwira ko ibintu byose bikora mu nyungu zawe. Ko isanzure yose iri mu ruhande rwawe. Ko urusha abandi bose amahirwe.
Ni icyo ubu benshi bari kubona kitwa âLucky Girl Syndromeâ.
Gukwirakwira (trend) kwacyo kwabonetse cyane mu gihe cyâumwaka mushya, kuva icyo gihe hashtag ya #Luckygirlsyndrome imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 80.
Ni uguhindura ibiriho, ukizera ko gutekereza ibyiza bizagufasha kugera ku ntego zawe.
Nta bimenyetso bya siyansi bibihamya, ariko abantu benshi barabirahirira.
Video nyinshi zâabakobwa bakiri bato zirimo kuboneka bavuga imbaraga zihindura ubuzima zo kuba umukobwa wâamahirwe.
Gusa si buri wese ubyemera gutyo. Bamwe ibi babyise âkwishuka kuruta ukundi kwamamaye kuri TikTokâ.
Hari abavuga ko igitutu cyo âgutekereza ibyizaâ gishobora kutagira icyo gifasha mu gihe ufite uburwayi runaka bwo mu mutwe.
Mu gihe gutekereza ibyiza bishobora kuba ari ikintu kiza, inzobere yabwiye BBC ko hari ibibazo udashobora gukemuza imbaraga zo gutekereza gusa.
'Ibintu byose birakunda'
Umukobwa wâimyaka 22 wâi Derby mu Bwongereza yatekerezaga ibibi ku kazi ke mu gihe yabonaga âLucky Girl Syndromeâ kuri TikTok maze akiyemeza kwemera iyo migirire.
Kuri Tam, ibyo bigizwe no kwiyaturiraho buri munsi â akibwira ko ari umunyamahirwe kandi ibintu byose bimukundira â gushima no kwakira, akabyandika muri ajenda ye ashyiramo intego ze.
Ati: âMbere numva meza nka âsinzi uko bizagendaâ, ariko ubwo nabonaga ibi nkamenya icyo bisobanuye, aricyo; kumva ko ari wowe mukobwa urusha bose amahirwe ibyo ukabyakira ukabibamo, nabonye ko bigeza ku kwakira byinshi.â
Kugeza ubu, avuga ko ibi bifite umusaruro mwiza.
Tam yahoranye inzozi zo kuzaba umumurikamideli none vuba aha yahamagawe gufotorwa yambaye imideli, intambwe ya mbere igana ku nzozi ze.
Ubu yagize amahirwe yo gukorana nâibigo bifite amazina akomeye muri ibyo.
Ati: "Byari byaranze kugeza mpinduye imyumvire yanjye nkavuga kandi nkemera ko bigiye kuba. Kandi kuva nabikora, numva amahirwe agenda aza imbere yanjye, ibintu byose ubu birakunda.â
'Kuvuga bikaba'
Undi mukobwa wâimyaka 20, Hollie Thomas, avuga ko mbere atemeraga ibyo atareba cyangwa ibyâumwuka kugeza mu myaka micye ishize.
Uyu munyeshuri wiga amategeko i Manchester ari mu bemera ko ubu bafite Lucky Girl Syndrome.
Ati: âNtekereza ko ushobora kuvuga bikaba. Bishobora kuba ibintu bito cyane ariko biraba. Ni ukugira gusa imyumvire yâamahirwe. Kandi ntekereza ko rimwe na rimwe ufite Lucky Girl Syndrome ukurura ibintu byiza utari unazi ko ukeneye.â
Kimwe na Tam, Hollie arabanza akibwira ko agiye kubona ikintu ashaka kandi âkenshi 99%â akakibona, nkâuko abivuga.
Gusa ibyo ntibisobanuye ko atemera gukora cyane, kandi avuga ko ânta mahirwe aba mu itegekoâ iyo bigeze ku byâamasomo ye.
Ariko yemera ko Lucky Girl Syndrome yamufashije gufata ingendo zo ku munota wa nyuma nâindege, kwimukira mu nzu ndetse, arasetsa, iyo bigeze ku kuvuza umuziki, urupapuro, umukasi.
Ati: âIbintu byinshi bitoya nkâibyo, ibintu ntatekerezaga ko nakoreraho ibyo, binyereka ko mfite amahirwe byâukuri.â
Kwibeshya mu kwemeza?
Dr Carolyne Keenan ni inzobere mu byâindwara zo mu mutwe umaze iminsi yiga kuri iki kintu kiri gukwirakwira (trending) cya Lucky Girl Syndrome.
Mu gihe yemera ko gutekereza ibyiza bifite inyungu zabyo, hari impungenge zimwe afite.
Avuga ko Lucky Girl Syndrome ishingiye ku gitekerezo kizwi nkâitegeko ryo âkwibwira koâ, rivuga ko ushobora guhindura ibifatika ibyo wibwira mu ntekerezo.
Carolyne ati: âGusa hari ubwo nanone mu buzima ibyo twibwira bitagenda uko tubitekereza. Nagira impungenge ku bantu mu gihe ubwo buryo budakoze nkâuko babyibwiraga.â
Icyo ni igitekerezo abanenga Lucky Girl Syndrome bemeranya nacyo.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye bigaya ubwabo mu gihe gutekereza ibyiza bitafashije umuntu wawe urwaye cyangwa ngo bikize indwara yâigihe kirekire.
Kandi Carolyne avuga ko abantu akenshi bakora cyane ikintu cyo kwibeshya mu gihe dushaka ko ikintu runaka kutubaho.
Ati: âHari ikintu kandi kitwa âkwibeshya mu kwemezaâ, ntekereza ko ari ikintu wenda cyumvikana mu gihe runakaâ, iyo umuntu akeneye cyane ikintu.
Tekereza ugiye mu kizamini cyâakazi cyo kubazwa (Interview).
Iyo wumva utiteguye, nkâuko Carolyne abivuga, ushobora kubona ibimenyetso bicye bijyanye nâibyo witeze.
Niba abakubaza babona udahamanya nâibyo uvuga, hari amahirwe ko uzasarura kuri ibyo bimenyetso byâibibi.
Noneho tekereza ko ugiye muri cya kizamini, ariko noneho wumva witeguye rwose.
Ati: âNdinjira ntekereza ngo ânzi neza ikigiye kubera hano, ngiye gutsinda iyi interview, kandi nta kabuza ndabona aka kaziâ.â
âIcyo gihe ubona abakubaza koko bemera. Icyo ni ikintu ugiye kubona kuko ni ikintu gishyigikira ukwemera kwanjye.â
Bamwe mu bakoresha TikTok bo bagiye batangaza video zinenga iriya myumvire bavuga ko ishobora gutuma abantu bicira urubanza ku bintu bibi bibabayeho, nubwo baba ubwobo nta ruhare cyo bari kubikoraho.
Abanenga iyi mitekerereze kandi bavuga ko ari mibi byâumwihariko ku bantu bafite ubumuga cyangwa uburwayi, cyangwa abantu bababajwe cyane nâivanguramoko rikabije, kwibwira ko "intekerezo gusa zizabibakuramo".
Hollie yemera ko Lucky Girl Syndrome yumvikana "nkâubusazi" ariko agasaba abantu kuyigerageza mbere yo kuyinegura.
Ati: "Gerageza gusa kubwira abantu ko uri umuntu wâigitangaza, kandi wâumunyamahirwe urebe ibiba.
"Iyo ibyo bitakubayeho, icyo gihe uzaba ufite impamvu zose zo kutabyemera, ariko birakwiye ko ugerageza."