Imiryango y'Abashinwa irimo kwita ku bakuze kurusha abakiri bato

Abageze mu zabukuru bari ku meza basangira amafunguro ategurwa mu rwego rwo kwifuriza abantu kurama. Bari kumwe n'abakorerabushake bo mu kigo cyita ku baturage, mu gihe cy'Umunsi mukuru wa Double Ninth, uzwi nka Chongyang, wizihijwe ku ya 18 Ukwa 10 muri  2026, i Huzhou, mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinwa.
Insiguro y'isanamu, Abageze mu zabukuru bategurirwa amafunguro abifuriza kurama
    • Umwanditsi, Osmond Chia
    • Igikorwa, Business reporter
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Guverinoma y'u Bushinwa yatangaje ko, ku nshuro ya mbere, imiryango yo muri icyo gihugu yita cyane ku bageze mu zabukuru kurusha abakiri bato.

Imibare yemewe yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize igaragaza ko umubare w'abageze mu zabukuru batunzwe n'abaturage bari mu kigero cy'imyaka yo gukora wageze kuri 23% mu mwaka ushize. Iyi mibare yarenze iy'abana, yari kuri 22%.

Iyi mibare ikurikiranwa cyane kugira ngo hamenyekane ingaruka kugabanuka kw'abakoze mu Bushinwa bishobora kugira ku bukungu bw'icyo gihugu, buri ku mwanya wa kabiri mu bukungu bukomeye ku isi, ndetse no ku izamuka ry'ubukungu bw'isi muri rusange.

Bavuga ko iyi mibare mishya igaragaza intambwe ikomeye, mu gihe u Bushinwa buhanganye n'ikibazo cy'abaturage bagenda basaza. Ibi bishobora kugira ingaruka ku miryango, amafaranga y'ubwizigame ku bageze mu zabukuru, hamwe n'amafaranga akoreshwa mu buvuzi.

Mu myaka ya vuba, u Bushinwa bwagiye bwitegura uko umubare w'abageze mu zabukuru uzagenda wiyongera, bakarushaho kurama, mu gihe bushishikariza urubyiruko gushyingiranwa no gushishikariza abashakanye kubyara abana benshi.

Imibare mishya y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Bushinwa igaragaza ko ubu muri icyo gihugu hari abantu barenga miliyoni 223 bafite imyaka 65 kuzamura, bangana hafi na 16% by'abaturage bose b'igihugu.

Muri icyo gihe kandi, hari abana bagera kuri miliyoni 213 bafite imyaka 14 no munsi yayo.

Nta tangazo risobanura iyi mibare ryashyizwe ahagaragara n'inzego za Leta. Icyakora, ikinyamakuru Global Times, kigenzurwa na Leta y'u Bushinwa, cyanditse ko igihugu cyinjiye mu cyiciro cy'umuryango ufite umubare w'abageze mu zabukuru wiyongera ku rugero ruringaniye.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Cyavuze ko ibi byatewe n'impamvu zitandukanye, zirimo ubwinshi bw'abavutse mu bihe byashize ndetse no kuramba kw'abaturage.

Iki kinyamakuru cyavuze kandi ko izi mpinduka zishobora kongera igitutu ku nzego zitanga pansiyo, iz'ubuvuzi n'izitanga ubufasha bw'igihe kirekire ku bantu batagishoboye kwiyitaho.

Ariko kandi, ishobora gutanga amahirwe mashya mu bukungu bwibanda ku bicuruzwa na serivisi bigenewe abageze mu zabukuru, buzwi nka silver economy.

Global Times yasubiyemo amagambo y'umushakashatsi wavuze ati: "Ibi bigaragaza icyerekezo cy'amateka mu guhinduka imiterere y'abaturage, aho kuba ibintu by'igihe gito."

Umwarimu Stuart Gietel-Basten wo muri Kaminuza y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Hong Kong yavuze ko iyi mpinduka mu miterere y'abaturage ari ikimenyetso gikomeye.

Yongeye ko ishobora kugaragaza ko amafaranga menshi ya Leta azajya akoreshwa mu gutanga pansiyo no mu buvuzi, aho kuyakoresha mu gufasha imiryango no mu mashuri.

Mu buryo bumwe, iyi mpinduka ishobora no kuba imbogamizi ku ntego z'u Bushinwa, kuko ishobora kugabanya izamuka ry'ubukungu bw'igihugu ndetse n'ubushobozi bw'abaturage bwo kugura ibicuruzwa na serivisi, nk'uko byavuzwe na Mu Zheng, umwarimu wigisha iby'imibanire y'abantu muri Kaminuza y'Igihugu ya Singapore.


Umugore wambaye ikoti ry’umuhondo wa zahabu ateruye uruhinja rwambaye isarubeti irimo utudomo n'ingofero y'ubudodo tw'amabara atandukanye.
Insiguro y'isanamu, Umubare w'abana bavuka mu Bushinwa umaze imyaka myinshi ugabanuka

Ikibazo cy'abaturage b'u Bushinwa bagenda basaza cyatewe n'impamvu zitandukanye, zirimo kwihuta kw'iyaguka ry'imijyi n'ingaruka za politiki y'umwana umwe kuri buri muryango, yashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 1980 ikageza ku mpera za 2015.

Iyi politiki yari igamije kugabanya umuvuduko ukabije wo kwiyongera kw'abaturage b'u Bushinwa. Guverinoma y'icyo gihugu ivuga ko kuva yatangira, yabujije kuvuka kw'abana bagera kuri miliyoni 400, nubwo iyi mibare hari abayivuguruje.

Mu Zheng yavuze ko iyi politiki yagize uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w'abaturage, kandi ko yatumye umubare w'urubyiruko rushobora gufasha abavandimwe benshi bageze mu zabukuru ugabanuka.

N'ubwo u Bushinwa bworoheje amategeko yagengaga umubare w'abana umuryango ushobora kubyara, Ubushinwa bwakomeje kugira ingorane mu gushishikariza abashakanye kubyara abana benshi. Umubare w'abana bavuka wageze ku rwego rwo hasi cyane rutari rwarigeze rubaho.

Mu Zheng yavuze ko izindi mpamvu zabigizemo uruhare zirimo ihinduka ry'inshingano z'abagore n'abagabo mu muryango, izamuka ry'ibiciro by'imibereho ndetse n'uburezi bwo ku rwego rwo hejuru, ibyo byose bikaba byaragize ingaruka ku cyemezo cyo kubyara.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Ubushinwa bwashyizeho ingamba zo kurushaho gufasha abageze mu zabukuru, nk'imwe mu ngingo ziri muri gahunda y'imyaka itanu y'iterambere ry'ubukungu.

Ubufasha bw'amafaranga bugenewe guhabwa abari mu kiruhuko cy'izabukuru, bwagiye burushaho kugira uruhare runini mu mafaranga Leta y'u Bushinwa ikoresha. Imibare yemejwe igaragaza ko, mu mpera za 2025, abantu bageze mu zabukuru barenga miliyoni 53 bahabwaga amafaranga y'inkunga n'andi agenewe abantu bageze mu zabukuru.

Global Times yavuze ko abantu benshi batangiye kugera mu zabukuru, bavutse hagati ya za 1950 na 1970, muri rusange binjiza amafaranga menshi ugereranyije n'ay'abababanjirije, bafite ubushobozi bwo kugura ibintu burushijeho kuba bwiza, kandi bakaba bafite ubuzima bwiza kurushaho.

Igipimo cy'abaturage batunzwe n'abandi ugereranyije n'abaturage bari mu kigero cy'imyaka yo gukora gikoreshwa cyane mu gupima uko abaturage bagenda basaza. Icyakora, hari impuguke zagishidikanyijeho, zivuga ko kitita ku bintu byose bikwiye kwitabwaho.

Gietel-Basten yavuze ko gukoresha iyi mibare bishobora gutuma abantu bageze mu zabukuru batagaragara nk'abantu bafite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kugira uruhare mu mibereho yabo. Yavuze ko benshi muri bo bagaragazwa mu buryo butari bwo bw'abantu bahora batunzwe n'abandi.

Yongeyeho ko iki gipimo kitita no ku iterambere ryagezweho mu rwego rw'ubuvuzi.